Breaking News: muri Congo bihinduye isura/ingabo z’uburundi nazo zinjiye muntambara yo kurwanya M23/soma Inkuru irambuye>>>>>>>>>>>

Breaking News: muri Congo bihinduye isura/ingabo z’uburundi nazo zinjiye muntambara yo kurwanya M23/soma Inkuru irambuye>>>>>>>>>>>

Kuri uyu wa kabiri government y’uburundi yemeje ko abasirikare b’uburundi batojwe bihanitse ubi bitegura kwerekeza muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo murwego rwo guhashya burundu imitwe y’inyeshyamba ibarizwa muri Congo by’umwihariko M23 imaze kugenda igaragaza imbaraga zidasanzwe.

Ibi byatangajwe na ministre w’intebe w’uburundi, ni nyuma yaho abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Africa y’uburasirazuba EAC uteranye ukemeza ko buri gihugu kigize uyu muryango kigomba kohereza ingabo murwego rwo kugarura amahoro muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Si Burundi gusa ahubwo na Kenya na Tanzania byombi byemeye kuzohereza ingabo zo kujya gufasha abandi kugarura amahoro muri kivu y’amajyaruguru.

Turabibutsa ko Leta ya Congo yari yeruye igatangaza ko mungabo ikeneye ko zigarura amahoro muri kivu y’amajyaruguru U Rwanda rutarimo kuko nubusanzwe Congo ishinja U Rwanda gutera inkunga umutwe wayibujije amahoro, gusa kurundi ruhande U Rwanda rurabihakana ndetse na M23 ubwayo ntibyemera.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.