Breaking News: Menya Byinshi kubasirikare 10 bapfiriye kumupaka w’URwanda n’Uburundi.

Breaking News: Menya Byinshi kubasirikare 10 bapfiriye kumupaka w’URwanda n’Uburundi muri iki cyumweru

Mu gitondo cyo kuwa gatatu taliki ya 22 kamena 2022 nibwo humvikanye amakuru avuga kurupfu rw’abasirikare bagera ku 10 ba FLN bapfiriye hafi y’umupaka w’URwanda.

Aya ni amakuru kandi yemejwe n’igisikare cy’Uburundi bavuga ko habaye imirwano yari ikomeye yahuzaga igisirikare cya Leta ndetse n’umutwe witwaje intwaro utavugaga rumwe n’ubutegetsi wa FLN, aba barwanyaga Leta baje baturuka mu ishyamba rya Kibira muri komine Mabaye ho mu ntara ya Kibitoki, ubwo barwanaga benshi muri bo bahakomerekeye bikabije baza no gupfamo abagera ku 10 abandi 8 barakomereka bikabije kugeza n’aho kwisubiza mu mashyamba bibananiye, mu basirikare b’Uburundi barwanaga naho hakomerekeyemo bamwe muri bo gusa ntawigeze yitaba Imana nkuko babitangaje.

Abaturage baturiye iyi mipaka yombi batangaje ko bafite ubwoba kubera urusaku rw’amasasu batari bamenyereye ndetse bamwe mubari bafite uburyo bahunga bahise bagenda igitaraganya berekeza mutundi duce turimo amahoro.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cy’Iburundi kitwa Sourcemedia ngo izi nyeshyamba zivuga ikinyarwanda zimazze igihe kinini cyane zihishe mwishyamba rya Kibira, ubwo umuyobozi w’intara ya kibitoki  yabazwaga inkomoko y’aba basirikare b’inyeshyamba avuga ko ari abarundi bigometse kuva mu myaka myinshi ishize ndetse hari gukorwa iperereza kukijyanye n’aho baba bakura ubufasha kuko ngo nabo barakomeye bananiye Leta y’Uburundi.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687














Leave a Reply

Your email address will not be published.