Breaking News: M23 Ibonye Umuvugizi Mushya Lawrence Kanyuka/ngo ateye Ubwoba/Ngo igihe cyabo cyo gukora niki/soma inkuru irambuye>>>>>>>>

Breaking News M23 Ibonye Umuvugizi Mushya Lawrence Kanyuka/ngo Ateye Ubwoba/Ngo igihe cyabo cyo gukora niki/soma inkuru irambuye

Ni nyuma y’igihe kinini inyeshyamba za M23 zihanganye n’igisirikare cya Leta ya Congo FARDC, uyu mutwe wa M23 wagaragaje ingufu nyinshi muri iyi ntambara biza kurangira yigaruriye uduce tumwe na tumwe turimo nka: Bunagana na Rutshuru, uyu mutwe wa M23 bitewe n’ingamba yari imaze iminsi ifatirwa na Leta ndetse ningabo z’umuryango w’abibumbye MONUSCO abantu bose bibwiraga ko yaba iri mumarembera nyamara siko bimeze kuko ubu yamaze gutangaza abayobozi bashya kandi bakarishye bayo batangiye kuyiyobora kuva kuya 31 Nyakanga 2022.

Umuyobozi mukuru wa M23 kuri iki cyumweru yashyize mu myanya abayobozi bashya twavuga nk’umuvugizi wa Politique Ari nawe uzajya abavugira mubikorwa byose M23 izajya iba yateguye, Lawrence Kanyuka aje asimbura Major Willy Ngoma wari usanzwe ari umuvugizi w’izi ngabo, nkuko umuyobozi mukuru wa M23 yabitangaje ngo Willy ntabwo yakuwe kumirimo ahubwo ngo yahawe inshingano zo kujya avugira uyu mutwe muri gahunda zijyanye n’igisirikare gusa.

Bakimara guha inshingano aba basirikare umuyobozi wa M23 yatangaje ko icyo babikoreye arugukomeza kwishakamo imbaraga zirenze izo bahoranye mu rwego rwo gukomeza ibikorwa batangiye, uyu Kanyuka watowe ngo abasanzwe bamuzi bazi ko ari umusirikare udasanzwe ndetse umenyereye iby’intambara.

Turabibutsa ko uyu mutwe wa M23 wavutse nyuma yaho bari barameneshejwe badafatwa nk’abandi baturage biza kubatera gufatwa intwaro ngo kuzageza aho bazafatwa kimwe n’abandi.

Komeza ukurikirane amakuru tukugezaho bizajya bituma umenya aho isi igeze kandi kugihe.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687









Leave a Reply

Your email address will not be published.