Bitunguranye Papa Francis yahagaritse urugendo yagombaga kugirira muri Congo!

Bitunguranye Papa Francis yahagaritse urugendo yagombaga kugirira muri Congo!

Kuri uyu wa gatanu, Vatikani yatangaje ko Papa Francis asubitse urugendo rwari ruteganyijwe muri Nyakanga muri Afurika abitegetswe n’abaganga kubera ibibazo by’ivi bikomeje kumubera ingorabahizi.

Vatikani yavuze ko urugendo rwo ku ya 2-7 Nyakanga  Papa yari afite muri Congo na Sudani y’amajyepfo ruzasubukurwa ku mataliki azatangazwa muminsi iri imbere.

Abashinzwe gutangaza amakuru ya Papa I Vatikani bagize bati: “Abisabwe n’abaganga be, kandi kugira ngo batabangamira ibyavuye mu bizamini by’ubuzima arimo gukorerwa mu ivi Papa Francis ntakije muri Congo ndetse na Sudan nkuko byari biteganyijwe, nubwo uyu mukambwe atishimiye ibyo abaganga bamutegetse ariko ntayandi mahitamo yari afite kubw’ubuzima bwe,”

Francis yakoresheje igare ry’abamugaye kuko ubuzima bwe butari buhagaze neza, yatewe inshinge mu ivi rye ry’iburyo akaba ari nabyo byatumye kugenda bimunanira kugeza aho yifashishije imbago.

Ati: “Abisabwe n’abaganga be, kandi kugira ngo batabangamira ibyavuye mu buvuzi arimo gukorerwa ivi, Papa Francis yahatiwe gusubika, yicujije, Urugendo rwe rw’Intumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo no mu majyepfo Sudani.

Francis afite kandi uruzinduko rwo muri Canada 24-30 Nyakanga; Gusa itangazo rya Vatikani ntacyo ryavuze kuri urwo rugendo, kandi umuvugizi Matteo Bruni yavuze ko ibyo papa yiyemeje byemejwe ntakundi.

Abasesenguzi ba Politiki bavuze ko impamvu yihishe inyuma y’iri subikwa ry’urugendo rwa Papa ntakabuza riturutse kumutekano mucye uri muri Afrika y’Iburasiazuba by’umwihariko muri Congo akaba ari nacyo gihugu Papa yari afitemo urugendo mbere yuko ajya no muri Sudan y’amajyepfo.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.