Birababaje:Mu karere ka Rusizi umukobwa w’imyaka 19 witwa Tereza yapfuye azira umupolice, soma wiyumvire uko byagenze.

Birababaje:Mu karere ka Rusizi umukobwa w’imyaka 19 witwa Tereza yapfuye azira umupolice, soma wiyumvire uko byagenze.

Ibi byabaye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 18 kamena 2022 mu kagali ka Gatsiro mu murenge wa Gihundwe ho mu karere ka Rusizi, niho humvikanye iyi nkuru y’umwana w’umukobwa witwa Tereza wapfuye azira kwirukankanwa n’umupolice.

Nkuko tubikesha bamwe muri bagenze b’uyu Tereza ndetse batubwiye ko ubwo bari bacuruje ibisheke nkuko basanzwe babikora mubuzima bwa buri munsi bagiye kubona babona motto ibaturutse inyuma batazi n’aho ivuye maze babona ivuyeho umupolice utari unambaye imyanda y’akazi atangira kubirukankana bagenda ahantu harehare maze uyu nyakwigendera aza gusitara yitura hasi ako kanya ahita ashiramo umwuka,

Uyu mupolice akimara kubona ibibaye yahise yurira motto ariruka ntiyanahagarara ngo arebe ibibabye akaba ari nabyo byababaje ababyeyi ba Tereza bibatera no gufata icyemezo cyo kutamushyingura batarahabwa ubutabera, Nyina wa Tereza mugahinda kenshi yavuze ko ababajwe n’umwana we ndetse avuga ko ubu abaye nk’umupfakazi kuko ngo ayo Tereza yakuraga mubucuruzi bwe bw’ibisheke ari nayo yatungaga barumuna be.

Bamwe mubabibonye baranenga cyane ibyakozwe n’uyu mupolice, ubuyobozi bw’umurenge bwaje kugera iwabo wa Tereza bubashyira amafaranga agera ku 50,000 frw kugira ngo bayifashihse mugushyingura ndetse murwego rwo kworoshya iki kibazo, ibi ntibyatumye uyu muryango uva kwizima ahubwo bakomeje banga gushyingura umwana wabo ngo kugeza bahawe ubutabera ku rwego rw’igihugu.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687













Leave a Reply

Your email address will not be published.