Birababaje: wamukozi wo murugo wishe umwana amunize hamenyekanye andi makuru/soma inkuru irambuye>>>>> Ni agahinda.

Birababaje: wamukozi wo murugo wishe umwana amunize hamenyekanye andi makuru/soma inkuru irambuye>>>>> Ni agahinda.

Iyi ni inkuru yamenyekanye ndetse ibabaza benshi mu Rwanda ndetse no mumahanga dore ko byakomeje kwandikwa n’ibinyamakuru bikomeye byo hanze y’U Rwanda, ni inkuru y’umukozi wo murugo wivuganye umwana w’umuhungu w’imyaka 9 y’amavuko amunigishije umupira yari yararanye.

Ibi byabereye mu Murenge wa Ndera ho mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Rudasingwa Ihirwe Davis niwe mwana witabye Imana yishwe n’umukozi wakoraga iwabo, ibyo uyu mukozi yiyemerera rwose adaciye kuruhande, amakuru agera kuri ngwino.com atubwira ko ngo uyu mukozi wo murugo ubwo yamaraga kuniga uyu Ihirwe nawe byamuteye ubwoba ngo kuko ari ubwa mbere yari yishe umuntu nkuko yebyemereye imbere y’abaturage ndetse na Police,

Yagize ati: “ubwo namaraga kwica Ihirwe nahise nihutira kujya aho nyina yacururizaga ku iduka maze musaba ko yaza akareba ibibaye, sineruye ngo mbimubwire kuko nanjye byanteye isoni, n’ubwoba bwinshi nyina yarazamutse ndetse azamukana n’umugabo we kuri moto bagera aho umwana nari namwiciye bagerageza kumumanura aho nari namuhanitse maze bamwongerera umwuka ariko biba iby’ubusa kuko yari yamaze gushiramo umwuka, bafashe icyemezo cyo kumujyana kwa muganga igitaraganya ariko ikibabaje nuko bagezeyo byarangiye burundu”

Uyu mukozi hari kwibazwa niba koko ariwe wafashe iki cyemezo cyo kuniga uyu mwana dore ko ntanicyo nawe bapfaga cyangwa se niba hari n’abandi babyihishe inyuma, tuzakomeza kubakurikiranira iburanishwa ry’uru rubanza, ni kuri ngwino.com

Uyu mukozi wiyemerera iki cyaha cy’ubwicanyi naramuka agihamijwe n’urukiko azahanishwa igifungo cya burundu bidasubirwaho.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.