Birababaje: Umusore w’imyaka 20 yakubiswe n’abasirikare kugeza ashizemo umwuka, soma nawe wiyumvire icyo bamuhoye.

Birababaje: Umusore w’imyaka 20 yakubiswe n’abasirikare kugeza ashizemo umwuka, soma nawe wiyumvire icyo bamuhoye.

Iyi ni inkuru igiye ahagaragara mugitondo cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 05 nyakanga 2022 ivuga umusore ukomoka mugihugu cy’uburundi wakubiswe n’imbonera kure zimuziza kwiba ibishyimbo kugeza ashizemo umwuka.

Ibi byabereye kumusozi wa Kinyinya muri Komine Kirundo mu majyaruguru y’uburundi, niho umusore waruri mukigero cy’imyaka 20 y’amavuko yishwe urubozo ubwo yafatwaga agerageza kwiba ibishyimbo, uyu musore ubwo yafatwaga ahagana saa munani z’ijoro ngo yari ahetse igikapu kirimo ibi bishyimbo yari amaze kwiba ahitwa Rambo ho muri Kinyinya,

Izi mbonerakure ngo nkuko zisanzwe zibigenza iyo zibonye umuntu mumasaha y’ijoro ntizazuyaje zahise zimwataka zitangira kumuhata inkoni ndetse n’imigeri myinshi kugeza aho umusore yaje gushiramo umwuka ngo ntibanabimenya bakomeza kumukubita kugeza murukerera.

Imbonerakure mukwisobanura zatangaje ko zahawe uburenganzira n’ubuyobozi bwo kwica umujura uko yaba ameze kose ngo ntagomba kubaho, ibi byakomeje kuvugisha amahanga ndetse n’abanyagihugu bose muri rusange bagenda bagaragaza ko ibi bikorwa bitari bikwiriye kubaho mubantu.

 

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.