Birababaje: Abana bagera kuri 22 basanzwe bapfiriye mukabyiniro aho bari bagiye kwishimira ko basoje ibizamini bya Leta, soma wumve uko byagenze.

Birababaje: Abana bagera kuri 22 basanzwe bapfiriye mukabyiniro aho bari bagiye kwishimira ko basoje ibizamini bya Leta, soma wumve uko byagenze.







Iyi ni inkuru yamenyekanye murukerera rwo kuwa 26 kamena 2022 ivuga abantu bagera kuri 22 bapfuye mu gihugu cya Africa yepfo biganjemo abana bari basoje amashuli yisumbuye ubwo bishimiraga ko basoje ibizamini bya Leta.

Nkuko tubikesha ibinyamakuru mpuzamahanga bitandukanye byagiye byandika iyi nkuru ngo aka kabyiniro kari kuzuyemo abantu benshi barenze umubare kari gasanzwe kakira biza kubyara akavuyo gakomeye cyane kaje kuviramo bamwe kuhasiga ubuzima ndetse n’abandi batari bafite imbaraga nyinshi bahagiriye ibindi bibazo by’ubuzima.

Uru rupfu rw’aba bose rwabaye amayobera ngo kuko iyi mirambo yose yaje kugaragara ntabikomere ifite, bapfuye urupfu rudasanzwe bikaba ari nabyo bikomeje gutera ubwoba bamwe mubaturage bo muri Africa yepfo.

Perezida wa Africa yepfo mu ijambo yavuze kuri aba bapfuye yavuze ko ababajwe nuko hagiye abakiri bato bari bagifite amahirwe yo kuzagera kuri byinshi muri ubu buzima ahita aboneraho no kwihanganisha imiryango yabo.

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.