Android phone cyangwa iPhone (Apple) ni iyihe telephone wahitamo !!

Uramutse wifuza guhindura fone yawe cyangwa ushaka kugura inshya, utangira kwibaza iyo wagura hagati ya telefone zikoresha Android cyangwa wagura Iphone ikoresha IOS ikaba ikorwa n’uruganda rwa APPLE , izi marque zombi akaba arizo zigize isoko ry’isi yose ku ma telefone ya smartphone ! Utangira kwibaza , ese iphone niyo yaba ari nziza cyangwa android, muri iyi nyandiko, muramenya uko mwahitamo iyo wagura, turabereka byiza n’ibitari byiza bya buri bwoko bw’izi telefone na program zazo zikoresha.







Ibyibanze wamenya:

  • iOSna Android ni porogaramu ebyiri zitandukanye zikoreshwa cyane ku ma telefone ya smartphone ari ku isoko muri iki gihe
  • iOSikoreshwa muri telefone za iphone (Ikorwa na APPLE) igakora telefone nziza  kandi zihenda
  • Androidzikoreshwa mu ma telefone atandukanye akorwa n’inganda zitandukanye nka za SAMSUNG , HUWAEI , Techno, Infinix n’izindi nyinshi .
  • Guhitamo Androidcyangwa iOS bizaterwa n’amahitamo yawe n’ubushobozi , n’icyo ushaka ko smartphone yawe izagufasha !

IBYIZA BYA SMARTPHONE ZA ANDROID

Android ni system ituma smartphone ikora, ikaba ari iya Google , ikaba mu bwoko bwa system bita open source , n’ukuvuga ba nyiri ukuyikora (Google) batanga uburenganzira ku bandi bakora za system ku buryo bashobora kugira icyo bahinduraho bitewe n’uko bakora za smartphone zabo ! N’ukuvuga nka Samsung ishobora gukoresha android muri smartphone zabo bafite ibyo bayihinduyeho, na Techno nayo nuko ,niyo mpamvu usanga zifite ibindi bintu ziba zitandukaniyeho ! bakaba bakoresha version imwe ya android ariko ugasanga kuri techno cg samsung hari ibyo usanga bitandukanye bongeyeho !

Chargeurs za smartphone za android usanga zishobora gukoreshwa kuri za marque zitandukanye, ukaba wakoresha iya samsung kuri LG cyangwa Huawei !

 

Ibyiza byazanywe na Google

Ufite Android uba ufite uburenganzira bwose ku mikoreshereze y’ibintu bikorwa na Google ubifashijwemo na smartphone yawe, urugero : gmail , google maps, google drive, Youtube … n’ibindi. ibi byose n’ukubera ko Android ari iya Google. Ntiwibagirwe ko ushobora gu telechargeant applications za google kuri Iphone.

Application nyinshi za Android

Google store yayindi mumenyereye nka Play Store ibitse application ziri hafi million 4, ikaba ikubye kabiri APP STORE kuri Iphone.  Ibi bikaba biterwa nuko google store  yorohereza abakora za application zijya mu ma smartphone ya android bishyura amafaranga angana na 25$ biguha uburenganzira bwo gukora nabo igihe cyose, naho kuri iOS ya Apple wishyura 100$ imyaka yose.

Ibiciro bitaremereye ku ma smartphone ya ANDROID

Mu buryo bwose, smartphone za Android zirahendutse kurusha Iphone, birashoboka ko wabona smartphone ya android hasi ya ma dollar 100$, bivuga ko nubundi Android ari yo ifite ubwoko butandukanye bwinshi bwa ma smartphone, bikaba byatuma ugira amahitamo menshi ukurikije uko umufuka wawe wifashe. Ushobora kubona smartphone ya make nshya rwose utiriwe ujya no kuri marche noir kugura iyakoze.

Umubare munini w’abakoresha Android n’abakora z’Application

Kuri ubu ku isi yose , 90% ku ijana ni abakoresha smartphone za Android.  Kubera ko smartphone nyinshi za Android ziboneka cyane ku isoko, ni nayo mpamvu hari abantu benshi bakora za Application za Android kurusha abakora iza iphone(Apple) . Ubwo bwinshi bw’abakoresha Android , n’abakora za Application bituma byoroha kubona ibisubizo ku bibazo abantu baba bafite kubera abakoresha ANdroid ari benshi kuri Internet .

Ibyiza bya Apple iOS

Menya ko APPLE niyo ya marque ya mber yakoze SMARTPHONE

Ukuvugurara(Update) guhoraho kandi zijyanye na modele zabanjirije z’ama smartphone ya APPLE

Ukuvugurura kuri iPhones bihoraho kandi bikaba rimwe mu mwaka mu kvugurura program ya telefone, n’inshuro nyinshi kuri program smartfone iba ifite. UKu kuvugurura guhoraho bituma telefone yawe ya Iphone biyirinda za Virus na bya bitero b’abo bita aba Hackers, kandi bigatuma za porogaramu ziri muri fone zikora neza. Niba kandi uku kuvugurura kubaho kuri za fone za Android, ntabwo ari ibihoraho nko kuri iPhone za Apple.  Kuko biterwa n’abakora za telefone.

 Ubwiza bwa za Porogaramu za iPhone

Porogaramu ziri mu bubiko bwa APPLE STORE, zitabira cyane amavugururwa, kurusha iza Android, urugero nka porogaramu ya SNAPCHAT yoroshye gukoreshwa kuri telefone zifite iOS (iPhone, iPad..) Ikindi twavuga hano kandi logo z’ama porogaramu  ziratandukanye. Porogaramu zose ziri muri Apple store zifite forme imwe , bitandukanye no kuri Android ! ubwiza bwibandwaho cyane kuri iPhones.

Buri gihe kuri za porogaramu , icyo wamenya ni uko hari porogaramu baguhatira gutunga kuri fone kandi utayikeneye, urugero nko kuri Android uzasanga fone ifite byanze bikunze nk’imikino (games) rimwe na rimwe ari iza abafatanya bikorwa n’abakoze fone. abatunze fone za Techno cg Infinix mwatubwira !

Rimwe na rimwe usanga iOS (Apple program) ifite uburenganzira yonyine kuri za porogaramu zisohoka , zikagera kuri Android ( Play Store) bitinze urugero ni nka porogaramu yitwa SUPER MARIO RUN cg Fortnite.

Ububiko bwa iCloud

Ubu bubiko ni ingirakamaro cyane kandi burafasha mu gihe utunze ibikoresho byinshi bikorwa  n’uru ruganda rwa APPLE nka Mudasobwa zabo zizwi nka MacBook cg  iPad, iWatch … Bishobora gutuma ufata ifoto kuri iPhone bigahita byikora bitewe nuko ubishaka bikabikwa ku bindi bikoresho byose ufite bya Apple byawe. Byose biterwa n’ubushake bwawe iyo wifuje gukoresha ububiko bwa iCloud.  Ushobora no kwishyura kugira ngo baguhe ububiko bunini kuko umuntu aba agenewe 5Gigabytes.

Guhana amadosiye ukoresheje porogaramu ya AirDrop

Ibi bishoboka kuri za iPhones zifite nibura porogaramu ya iOS 7 ( Kuva kuri iPhone5) iyi porogaramu ishobora gutuma uha mugenzi wawe ufite iPhone nk’ifoto cg aka video ku buryo bworoshye kandi bwihuse, mutiriiwe mukenera wireless cg blutooth.

Umutekano urizewe kuri iPhone

Niba harigeze kubaho icyuho mu gihe gishize ku bikoresho bya APPLE, icyo wamenye ni uko porogaramu ya iOS ari porogaramu ifunze cyane ku bw’umutekano kurusha ANDROID.  Ikindi  nuko iPhone yakozwe hagendewe kukurinda ibyo umuntu afite muri iPhone ye.

Ibikoresho bya APPLE ntabwo bipfa guta agaciro

iPhone iyo yakoze igurishwa ihenze kurisha fone ya Android, ariko byose biterwa nuko umuntu yayifashe n’ubububiko bwayo , muri rusange fone za Apple zi gake zita agaciro bitewe nuko zo zihora zifite ukuvugurwa (Update) ku ma porogaramu yazo.

Ubwiza bwa camera ya iPhone

smartfone za Apple zikoresha iPhone zifite camera nziza cyane ku isoko, biranashoboka cyane kuri camera zazo gufotora ukoresheje uburyo bita 4K ufite iPhone , hari na films zafashwe rwose hakoreshejwe iPhone. Ku birebana na appareil photo za iPhones ifite ecran iri imbere muri bwiza ku zindi fone. Igira kandi uburyo bwo gufotora live , ushobora gufata ama photo umuntu anyeganyega !!

ITANGAZO

1.Ku bufatanye na Ngwino.com turamenyesha abantu bajya bakenera amakuru ajyanye n’akazi ko babana natwe ku rubuga rwa Whats’up banyuze hano (Whats’up)

2.Ubaye wifuza kwamamaza, ufite ikibazo, igitekerezo cyangwa se inyunganizi ku makuru tukugezaho watwandikira cyangwa ukaduhamagara unyuze kuri numero: 0736206687







Leave a Reply

Your email address will not be published.