Yooo birababaje, undi mwana apfuye urupfu rw’akagambane nka Akeza, yadubitswe mu ndobo y’amazi n’uwakoranaga na nyina, soma wiyumvire uko byagenze!

Spread the love

Yooo birababaje, undi mwana apfuye urupfu rw’akagambane nka Akeza, yadubitswe mu ndobo y’amazi n’uwakoranaga na nyina, soma wiyumvire uko byagenze!

Ni mu kagali ka Ruyenzi mu murenge murenge wa Runda ho mu karere ka Kamonyi mu ntara y’amajyepfo y’U Rwanda, hari kuvugwa inkuru y’akababaro y’urupfu rw’umwana w’umukobwa warufite umwaka umwe n’igice,

Biravugwa ko uyu mwana yaba yishwe n’umugore wakoranaga na nyina nyamara we akabeshya ko umwana yaguye mukidomoro cy’amazi,

Ngiyo indobo yashyizwemo umwana muto

Nsekambabaye Solange nyina w’uyu mwana we avuga ko yabwiye uyu mukobwa witwa Theodette bakoranaga muri restaurant ko ananiwe agiye gukarabya umwana we ari gusinzira nyamara Theodette ntiyabyemera ahubwo amutuma ibirayi Nkuko yari asanzwe amuyobora akigerayo yahise ahamagarwa igitaraganya abwirwa ko ibyo arimo byose yabireka kuko umwana we yaguye mukidobo cy’amazi byarangiye.

Nyina w’umwana ahageze yasanze umwana we atose umutwe gusa yamaze gupfa aherako ashinja Theodette bari basanzwe bagirana ibibazo bitandukanye mukazi.

Bamwe mubakorana n’aba bombi muri restaurant nabo bahamije ko uyu mwana yishwe ngo kuko uburyo indobo yanganaga umwana yari kuba yayikuyemo cyane ko yari amaze kugira imbaraga.

ITANGAZO:

Ubaye wifuza gutanga amakuru, Kwamamaza, cyangwa se Indi nyunganizi yose watwandikira kuri what’s up cyangwa ukaduhamagara kuri telephone numero: 0736206687

ITANGAZO KU BANTU BIFUZA AKAZI:

Ku bufatanye na Ngwino.com mwashyiriweho urubuga rubagezaho amakuru abamenyesha akazi gashya kasohotse, ndetse mukanafashwa kugasaba

Injira unyuze aha   (HERE)







Leave a Reply

Your email address will not be published.